Ikipe ya Rayon Sports y’abagore ishobora guseswa cyangwa ikabaho itariho, kuko ubuyobozi bushya butayikozwa ndetse budashaka kumva ibyayo.

News image



Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports ntabwo bukozwa ikipe y’abagore iherutse kwegukana umwanya wa kabiri mu gikombe cy’Amahoro, kuko bavuga ko itwara amafaranga y’ubusa. 

Amakuru InyaRwanda yamenye, avuga ko komite ya Rayon Sports idakozwa ibyo gukomeza gutunga ikipe ya Rayon Sports y’abagore, kuko ngo ibatwara amafaranga menshi harimo ayo bakabaye baha ikipe y’abagabo ikarushaho gukomera.

Kugera kuri ubu, komite iyobowe na Twagirayezu Thadee ibijyanye no guha ifaranga iyi kipe barabihagaritse dore ko ifaranga ribonetse kuri ubu rihabwa ikipe y’abagabo gusa.News image

Rayon Sports y'abagore yari imaze kubaka izina ndetse no gukanga izindi kipe zari zarihariye umupira w'amaguru mu bagore

Iyo ufashe izi kipe ebyiri iy’abagabo n’iya abagore, usanzwe zitabwaho bitandukanye cyane ndetse bamwe bakabyibazaho. Kuri ubu amafaranga abonetse hari guhembwa Rayon y’abagabo gusa kuko iy’abagore ubu iberewemo amezi 3. Abakinnyi ba Rayon Sports y’abagore iyo batsinze umukino kugira ngo bazahabwe agahimbazamusyi kabo biba ari induru, ndetse n’umukino bategwe nta kiyongera ku mafaranga.

Iyi kipe ya Rayon Sports WFC ntigikora umwiherero mbere y’umukino nk’uko byari bisanzwe ahubwo bahura bagiye gukina, aho amakuru dukura muri Rayon Sports ngo ibi byise biri gukorwa ari ukunaniza abakinnyi kugira ngo uwo bizacanga yigendere.

Komite ya Rayon Sports ivuga ko ubundi umukinnyi umaze amezi atatu adahambwa FIFA imwemerera kuba yasesa amasezerano, ahubwo bakibaza impamvu aba bakinnyi badasesa amasezerano ngo bigendere. 

Mu minsi itambutse ku makuru dukura mu bakinnyi b’iyi kipe, avuga ko Perezida TwagirayezuThadee n’uwo bita Liliane ngo babwiye abakinnyi ko iyi kipe bazayisenya bicare biteguye.

Komite ya Rayon Sports iri kwihunza burundu ikipe yabo y’abagore

Kugeza ubu kugira ngo umuyobozi uwariwe wese wa Rayon Sports kugira ngo arebe umukino wa Rayon Sports WFC bisaba kumukurura, dore ko ari nabyo byabaye ku mukino wa nyuma wa Heroes Cup ubwo Thadee yajyaga kuri uyu mukino asa nkaho ikipe irimo kumuhata.

Ikipe gihari ni uko Komite ya Rayon Sports yavuze ko ikipe ya Rayon Sports itazogera kwitabira imikino ya CECAFA uko byagenda kose. Ubusanzwe ikipe ya Rayon Sports komite yayo niyo iyihemba ariko mu minsi itambutse bagerageje kuyegeka ku ruganda rwa SKOL burundu ngo rujye ruyihemba nabyo biranga.

Hari abakinnyi basohowe mu nzu

Mu minsi itambutse, kubera kudahembwa hari abakinnyi by’umwihariko b’abanyamahanga basohowe mu nzu kubera kudahembwa, abenshi iyo muganiriye amarira aratemba aho bibaza uburyo umuntu ukomoka mu kindi guhugu udafite umutungo, adafite akandi kazi abaho mu mezi atatu nta mushahara abonye. Hari n’abagerageje kwaka amafaranga make ariko baterwa utwatsi.

Ubuyobozi burifuza iki?

Kugera magingo aya, ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko iyi kipe y’abagore yakabaye iseswa ariko bakagorwa n’uko bigoye kuba babaho badafite ikipe y’abagore mu gihe bitegura gusohoka.Icyemezo nyamukuru gihari ni uko Rayon Sports y’abagore igikomba gutandukana n’abakinnyi bose ifite bahembwa, ubundi bagatunga ikipe y’abana bato b’abanyeshuri bakinira ubuntu.

News image

Mu magambo, make kuko kugira ngo ikipe y’abagabo isohokere igihugu mu mikino ya CAF igomba kuba ifite ikipe y’abagore, umuryango wa Rayon Sports urashaka gutunga ikipe iraho ku izina gisa idatwara ifaranga ku buryo abana bayikinira bazajya bahembwa gushimirwa gusa.

Ikipe ya Rayon Sports WFC yashinzwe muri 2022 ihera muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri ihita yegukana igikombe cya shampiyona ndetse inagera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro gusa birangira itsinzwe na AS Kigali WFC.

Nyuma yaho mu 20224 yazamutse muri shampiyona y'icyiciro cya mbere ntagutinzamo yahise yegukana igikombe cya shampiyona, inatwara igikombe cy'Amahoro itsinze AS Kigali WFC ku mukino wa nyuma. Kuri ubu ikaba ari nayo ibitse igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.