Kimwe mu byaranze umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’abagore y’umupira w’amaguru mu Cyiciro cya Mbere, ni intsinzi ya Macuba WFC yakuye kuri AS Kigali WFC yari iri mu rugo kuri tapis rouge.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2025, ni bwo hakinwaga imikino isoza umunsi wa Gatatu wa shampiyona y’abagore y’umupira w’amaguru mu Cyiciro cya Mbere.
Umukino wari uhanzwe amaso na benshi mu bakunzi ba ruhago y’abagore mu Rwanda, ni uwahuje AS Kigali WFC na Macuba WFC yo mu Karere ka Nyamasheke. Uyu mukino wabereye kuri tapis rouge Saa Cyenda z’amanywa.
Ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, igatozwa na Mukamusonera Théogenie, yari ku gitutu cy’uko nta manota atatu imbumbe irabona, kuko abiri ifite ni ayo yabonye inganyije imikino ibiri ya shampiyona.
Hakiri kare ku munota wa karindwi w’umukino, Mukasibomana Angelique yahindukije Uwamahoro Diane ku mupira yateresheje ukuguru kw’imoso, maze abakobwa b’i Nyamasheke batanga ibyishimo ku bari baje kubashyigikira.
Abanya-Mujyi bahise basa n’abakangutse ariko amazi yari yarenze inkombe. Bahise bakora impinduka, bakuramo Ntikandekura Rehema wasimbuwe na Uwase Ange wasabwaga gufasha ikipe ye gushaka igitego cyo kwishyura ariko ba myugariro ndetse n’umunyezamu ba Macuba WFC, bakomeza kuba beza.
Iyi kipe iri gukina umwaka wa yo wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, bakomeje gucunga igitego cya bo maze iminota 90 irangira batahanye intsinzi y’igitego 1-0 cyahise gituma buzuza amanota icyenda ku cyenda mu mikino itatu ya shampiyona imaze gukinwa.
Uko indi mikino yagenze:
- Muhazi United WFC 3-6 Inyemera WFC
- Rayon Sports WFC 1-0 Forever WFC
- Police WFC 6-0 Kamonyi WFC
- APR WFC 1-0 Bugesera WFC
- Indahangarwa WFC 8-0 Nyagatare WFC