Nyuma yo kumara amezi atatu batazi uko umushahara usa, abakinnyi ba Rayon Women Football Club, batangiye kwirukanwa mu mazu kubera kubura ubwishyu.

Imishahara aba bakinnyi bishyuza, ni iya Gashyantare, Werurwe ndetse na Mata 2025. Iyi iriyongeraho uduhimbazamusyi tw’imikino igera ku munani mu 14 bari baberewemo.

Mbere gato yo gukina na Indahangarwa WFC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, aba bakinnyi bijejwe kwishyurwa uduhimbazamusyi icyenda baberewemo ariko bahabwa dutatu twonyine.

Abakinnyi b’abanyamahanga ba Rayon Sports WFC, batangiye gusohorwa mu mazu bari bacumbitsemo bitewe no kubura ubwishyu. Ibi byiyongeraho kubura ibyo kurya.

Nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi ariko bwo bukaba burajwe inshinga n’ikipe y’abagabo, aba bakinnyi bandikiye Ubuyobozi babutakambira ko bubishyure ku neza bitaba ibyo bakitabaza izindi nzego.

Abaganiriye na UMUSEKE, bavuze ko bibabaje kubona baratanze imbaraga za bo zose ngo baheshe ishema Umuryango wa Rayon Sports ariko bikaba bitarahawe agaciro.

Umwe ati “Twahaye byose ikipe twari dufite ngo dukunde duheshe ishema Umuryango wa Rayon Sports ariko twarirengagijwe.”

Undi ati “Twatsinze imikino myinshi ishoboka, twatwaye ibikombe ariko Ubuyobozi ntibwabihaye agaciro. Aka kanya bamwe twatangiye gusohorwa mu mazu.”

Amakuru yandi avuga ko amafaranga yose ya Rayon Sports WFC, ava mu bafatanyabikorwa ba yo, aca kuri konti z’Umuryango wa Rayon Sports maze agashyirwa mu bindi.

N’ubwo ibi bibazo byose bihari, iyi kipe yo mu Nzove yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2024-25.