
Uwahoze ari umuyobozi wa AS Kigali Women Football Club, Teddy Gacinya, yitabye Imana azize uburwayi.
Iyi nkuru y’incamugongo mu matwi ya benshi, yamenyekanye ku wa 31 Gicurasi 2025. Teddy Gacinya wabaye umubyeyi wa benshi mu bakobwa bakina umupira w’amaguru mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi.
Bivugwa ko yari amaze igihe kinini arwaye kanseri y’ibere. Yayoboye AS Kigali WFC kuva mu 2009 kugeza mu 2022 ubwo yasimburwaga na Twizeyeyezu Marie Josée. Ubwo yari umuyobozi w’iyi kipe, yegukanye ibikombe 10 bya shampiyona.
Uretse kuyobora ikipe y’umupira w’amaguru, Teddy yari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Netball mu Rwanda.
Abakinnyi batandukanye biganjemo abo muri AS Kigali WFC, bagaragaje ko bashenguwe bikomeye n’urupfu rw’uyu mubyeyi. Bamwe muri bo, harimo Kanyamihigo Callixte n’abandi.