
Mu gihe hamaze gutangazwa amatsinda ane agize irushanwa “Esperance Football Tournament” ryateguwe na Ishimwe Jean Claude “Cucuri”, hanongewemo amakipe ane y’abagore mu rwego rwo kubaha ihame ry’uburinganire.
Kuri uyu wa gatatu ni bwo ubuyobozi bwa “Esperance Football Tournament 2025” n’ubw’amakipe azitabira iri rushanwa, bwahuye bakora tombora y’uko amatsinda ane azaba ahagaze ariko hongerwamo umwihariko w’amakipe y’abagore azitabira.
Itsinda rya mbere (A) ririmo Golden Generation FC, Soaring Eagle, Dream Team na AT-Sports. Itsinda rya Kabiri (B) rigizwe na Travel Line, Sports Victory, La Jeunesse FC na All Stars. Irya gatatu ririmo We Never Know FC, Mahama FC, Stella FC na Vinoda. Itsinda rya kane ari na ryo rya nyuma (D) rigizwe na Brésil FC, Kimonyi FC, Zone FC na Kamonyi FC.
Cucuri wateguye iri rushanwa mu rwego rwo gufasha kwigaragaza, yavuze ko ubwo rizaba rigeze muri ½, hazahita hiyongeramo amakipe ane y’abagore n’ubwo ataratangazwa kugeza ubu. Aya makipe y’abagore kandi nta bwo yo azatanga amafaranga yo kwiyandikisha kandi izizitwara neza muri zo na zo zizahembwa kimwe na basaza ba bo.
Mu bindi byasobanuwe uyu munsi, ni uko hazajya hahembwa umukinnyi witwaye neza kuri buri mukino. Hazahembwa kandi umukinnyi uzatsinda ibitego byinshi n’uzitwara neza mu irushanwa ryose. Haracyatekerezwa uko hazanahembwa n’umunyezamu mwiza w’irushanwa ariko bizemezwa kuri uyu wa gatanu.
Buri mukinnyi wese uzakina iri rushanwa, asabwa kuzaba byibura afite ubwishingizi bwo kwivuza bwa “Mutuel de Santé” kugira ngo igihe habayeho gukenera ubuvuzi runaka, bizorohe kumuvuza. Ibijyanye no gusimbuza, abakinnyi barindwi bemerewe gusimbura ariko bagashyirwa mu kibuga bikozwe mu nshuro zitarenze eshatu.
Tariki ya 6 Kamena uyu mwaka, buri kipe igomba kuba yamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi batarenze 30 izakoresha muri iri rushanwa. Ibi bigamije gukemura impaka mu gihe hasanga hari umukinnyi uri ku rutonde rurenze rumwe.
Ku bijyanye n’ibihano, umukinnyi uzajya ubona ikarita itukura, azajya asiba umukino ukurikiye kandi anacibwe ibihumbi 20 Frw. Umukinnyi uzajya abona amakarita abiri y’umuhondo, azajya asiba umukino ukurikiyeho. Umukinnyi uzagaragarwaho imyitwarire mibi irimo nko gutukana, kurwana cyangwa indi irimo gushyamirana bikabije na bagenzi be cyangwa abatoza, azahita ahagarikwa mu irushanwa ndetse ikipe icibwe ibihumbi 20 Frw.
Umutoza uzabona amakarita abiri y’umuhondo cyangwa itukura, azajya asiba umukino ukurikiye. Umukinnyi uzitwara neza ku mukino (man of the match), azajya ahembwa ibahasha irimo ibihumbi 20 Frw.
Havuzwe kandi ko mu gihe ikipe izaba yabashije kugera mu cyiciro kindi gikurikiyeho, amakarita abakinnyi bafite azajya akurwaho yose. Hatangajwe ko umufatanyabikorwa w’iri rushanwa, ari SKOL Ltd ari na yo mpamvu kureba imikino bisaba ubushake gusa kuko nta kwishyura ku mikino y’amajonjora yose.
Biteganyijwe ko irushanwa rizatangira tariki ya 14 Kamena, rikazarangira tariki ya 5 Nyakanga 2025.