News image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore y’umupira w’amaguru (She-Amavubi), ntiri mu bihugu bizakina irushanwa ry’Akarere ka Afurika yo hagati n’iy’i Burasirazuba ‘Cecafa Senior Women’s Championship’ ya 2025 izabera muri Tanzania.

Guhera ku wa 12 kugeza ku ya 21 Kamena 2025 muri Tanzania, ibihugu bitanu bitarimo u Rwanda, bizaba bikina irushanwa rya ‘CECAFA Senior Women’s Championship 2025.’ Aha harimo Tanzania yaryakiriye, Uganda, Kenya, u Burundi na Sudan y’Epfo.News image

Kugeza uyu munsi ntago haramenyekana impamvu She Amavubi itazitabira iri rushanwa.

Nk’uko bigaragara mu ngengabihe y’irushanwa, imikino yose izabera kuri Azam Complex.

News image