Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore y’umupira w’amaguru (She-Amavubi), ntiri mu bihugu bizakina irushanwa ry’Akarere ka Afurika yo hagati n’iy’i Burasirazuba ‘Cecafa Senior Women’s Championship’ ya 2025 izabera muri Tanzania.

Impamvu nyamukuru yo kutitabira iri rushanwa amakuru ava muri federasiyo y'umupira w'amaguru mu Rwanda ni uko babonye ibaruwa ibamenyesha kwitabira irushanwa imburagihe aho gutegura ikipe bitari bigishobotse mu minsi 9 gusa yari isigaye ngo irushanwa ritangire.

Federation yabonye ibaruwa tariki ya 30/05/2025 ni ibaruwa yagombaga gusubizwa bitarenze tariki 02/06/2025  mu masaha 48.

Nyuma yo kubiganiraho ni nzego zose bireba federasiyo yasanze kwitabira irushanwa bidashoboka kubera iminsi yari isigaye byari bigoye ko bategura ikipe News image

‘Cecafa Senior Women’s Championship’  izatangira tariki ya 11/06/2025.

News image