
Assiati Mukobwajana usoma amakuru mu kinyarwanda kuri Televiziyo ya Isango Star, yatangiye umwuga wo gutoza abangavu ba APR WFC batarengeje imyaka 17.
Mu kwezi gushize, ni bwo Mukobwajana yabonye licence D yo gutoza itangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA. Yari mu bagore 25 bahawe amahugurwa yo gutangira umwuga wo gutoza.
Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko uyu munyamakuru yatangiye gutoza abangavu ba APR WFC batarengeje imyaka 17 bakorera imyitozo mu Gatenga ahazwi nko kwa Carlos. Ikirenze kuri ibyo kandi, umuyobozi wa Intare FC, Capt (Rtd) Katibito Byabuze, yamweretse abandi bakozi nk’umukozi mushya ndetse ahita ashyirwa ku rubuga rwa WhatsApp ruhuza abatoza bose n’abakozi b’amakipe ashamikiye kuri APR FC.
Assiati yasimbuye Hamida uherutse gusezera aka kazi ku mpamvu atifuje gutangaza.