
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryibukije amakipe ya Fatima WFC na Inyemera WFC kubanza kwishyura imyenda ifitiye abayireze mbere yo guhabwa impushya zo kuzakina amarushanwa y’umwaka w’imikino 2025/2026 ategurwa n’iri shyirahamwe no kwemererwa kwandikisha abakinnyi bashya.
Mu minsi mike ishize, ni bwo abanyamuryango ba Ferwafa bose, bamenyeshejwe ko bagomba kubanza kwishyura imyenda babereyemo abakozi ba bo ndetse n’ibindi bigo bitandukanye. Ikirenze kuri ibyo ka ndi, ubuyobozi bw’iri shyirahamwe, bwahuguye abanyamuryango ba ryo ku bijyanye no gukurikiza amategeko ndetse no kumenya ibyahindutse mu Itegeko rishya rigenga Imiryango itari iya Leta.
Mu butumwa bwohererejwe abo bireba bose, Ferwafa yamenyesheje amakipe 10 ko agomba kubanza akishyura imyenda afite mbere y’uko ahabwa uruhushya rwo kuzakina amarushanwa iri shyirahamwe ritegura no kwemererwa kwandikisha abakinnyi bashya.
Inyemera WFC: Abakinnyi batatu barimo Léonie, Thèrese na Costance, bayireze kutabaha ibikubiye mu masezerano maze Ferwafa iyandikira iyibutsa ko mu gihe cyose itazakemura ikibazo cy’aba bakinnyi, itazemererwa kwandikisha abakinnyi bashya.
Fatima WFC: Iyi yo yarezwe n’abakinnyi batatu barimo Mukundwa, Angel, Halima na Zackie. Ferwafa yibukije iyi kipe kubanza kubishyura mbere yo guhabwa uburenganzira bwo kwandikisha abakinnyi bashya.
Nyuma yo kumenyeshwa ibyo aya makipe akwiye kubanza gukemura kugira ngo abashye kwemererwa kwandikisha abakinnyi bashya no guhabwa impushya ziyemerera kuzakina amarushanwa ya Ferwafa ya 2025/2026, yibukijwe ko anemerewe kwegera abanyamategeko b’iri shyirahamwe ndetse n’abashinzwe gutanga impushya zibemerera gukina amarushanwa y’imbere mu Gihugu [Club Licensing].