
Kana Bénie Axella yasezeye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports WFC yari amazeho imyaka ibiri kubera impamvu ze bwite.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Nyakanga 2025, ni bwo Kana Bénie Axella yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports WFC abumenyesha ko yeguye ku nshingano.
Benie Kana Axella yinjiye muri Rayon Sports mu 2022, aho yari ashinzwe Imenyekanishabikorwa muri Rayon Sports y’Abagore, ariko nyuma y’umwaka umwe ahindurirwa inshingano agirwa Umunyamabanga Mukuru.
Ubwo yaganiraga na IGIHE, yemeje ko yeguye kuri izi nshingano ku mpamvu ze “bwite”.
Agiye mu gihe Rayon Sports WFC ikomeje urugendo rwo kwiyubaka, aho iri kugura abakinnyi bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino, izanakinamo CAF Women’s Champions League.
Benie Kana Axella asize asinyishije amasezerano abarimo Ihirwe Regine wavuye muri APR WFC, Umutoni Laissa wavuye muri Forever WFC n’abandi.