Ikipe y’Igihugu y’Abagore batarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru, yakinnye imikino ibiri ya gicuti kuri uyu wa Gatatu aho yatsinze Indahangarwa WFC ibitego 2-0 mbere yo gutsindwa na Rayon Sports WFC ibitego 2-0.

Amavubi y’Abangavu batarengeje imyaka 20 ari kwitegura imikino ibiri azakina na Nigeria muri Nzeri, mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Pologne mu 2026.

Mu mikino ibiri ya gicuti yabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Umutoza w’Amavubi y’Abagore, Cassa Mbungo André, yakoze amakipe abiri mu bakinnyi 25 aheruka guhamagara.

Saa Tatu za mu gitondo, Ikipe ya Kabiri y’Amavubi U-20 yakinnye na Indahangarwa WFC yatwaye Igikombe cy’Amahoro, iyitsinda ibitego 2-0 birimo icyitsinzwe na Mukahirwa Providence.

Ni mu gihe saa Cyenda, Ikipe ya Mbere y’Amavubi U-20 yakinnye umukino wa kabiri na Rayon Sports iheruka kwegukana Shampiyona y’Abagore, itsindwa ibitego 2-0.

Rayon Sports yatsinze ibitego byombi mu gice cya mbere, nyuma igahabwa ikarita itukura kuri Mukagatete Emelyne wahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo, yarimo abakinnyi batatu bashya mu babanje mu kibuga.

Abo ni Umwari Uwase bakunda kwita Duja wavuye muri AS Kigali WFC, Mukagatete Emelyne wavuye muri Muhazi United na Lukia Namubiru wo muri Uganda wavuye mu Ikipe ya Ceasiaa Queens yo muri Tanzania.

Amavubi U-20 yageze mu ijonjora rya kabiri nyuma yo gusezerera Zimbabwe ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Biteganyijwe ko umwiherero Ikipe y’Igihugu irimo uzarangira ku wa 9 Kanama, ikazakora undi tariki 24-30 Kanama mu gihe izahura ku nshuro ya gatatu tariki 15-20 Nzeri.

Ni mu gihe Rayon Sports y’Abagore na yo ikomeje kwitegura imikino yo gushaka itike ya CAF Champions League mu Bagore, izabera muri Kenya muri Nzeri, aho izahuza amakipe yo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA).

News image


News image


News image


News image


News image

News image


News image


News image


News image


News image