Mbere yo gusubukura ibikorwa bitegura umwaka w’imikino wa 2025/2026, muri AS Kigali WFC bararebana ay’ingwe nyuma y’impinduka zimwe zakozwe ku batoza n’abakinnyi babujijwe kwitabira imyitozo ya mbere.

Hari hashize iminsi nta bibazo byumvikana muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ariko mbere yo gutangira umwaka w’imikino wa 2025/2026, hongeye kumvikanamo kudahuza ku myanzuro imwe n’imwe.

Ku ikubitiro, iyi kipe mu minsi ishize yabanje guha akazi umutoza, Mukamusonera Théogenie, wayigarutsemo nyuma y’umwaka umwe yari amaze atoza Nyaruguru WFC ikina mu Cyiciro cya Kabiri.

UMUSEKE wamenye ko iyi kipe iherutse guhemba abakozi umushahara w’amezi abiri mu myenda ibabereyemo hagamijwe ko bazitabira imyitozo igihe akazi gasubukurwa.

N’ubwo baherutse gukorwa mu ntoki, muri iyi kipe banatangiye kurebana ay’ingwe kubera impinduka zakozwe n’ubuyobozi.

Umuyobozi wa buri munsi w’ikipe, Kalufane Djuma ‘Kibaza’, yasangije abakinnyi n’abatoza kuri WhatsApp urutonde rw’abazatangira akazi ku wa Gatatu, tariki ya 20 Kanama saa 6:00 z’igitondo kuri Kigali Pelé Stadium.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa AS Kigali WFC, Ngenzi Shiraniro Jean Paul, Kibaza yagaragaje abemerewe gutangira imyitozo. Aba barimo Nyiramwiza Marthe, Maniraguha Louise, Ingabire Aline, Mutuyemariya Florentine ‘Kalaba’, Uwamahoro Diane, Colarie Odette-Elsie Eyang Nguema, hamwe n’umuganga Mbihayimana Amosi.

Nta bwo uru rutonde rugaragaraho umutoza wungirije, Serubungo Yahya, umutoza w’abanyezamu, Safari Jean Marie Mustafa, kapiteni Nibagwire Sifa Gloria, n’abandi bakinnyi bamwe basanzwe muri iyi kipe.

Bivugwa ko mu byo umutoza mukuru yasabye ubuyobozi ubwo yasinyaga amasezerano, harimo gusezerera bamwe mu bakinnyi bakuru kandi bamaze igihe muri iyi kipe, ndetse n’umutoza w’abanyezamu, uzwi nka Safari nyuma y’imyaka myinshi ari muri iyi kipe.

N’ubwo yakomwe mu nkokora n’ibibazo by’amikoro byatewe no gukoresha nabi amafaranga ihabwa n’Umujyi wa Kigali, AS Kigali WFC ni yo ibitse ibikombe byinshi bya shampiyona y’abagore mu Rwanda. Gusa ubu iyahigaga yahiye ijanja kuko itakiza no mu myanya ibiri ya mbere.