News image

Abakinnyi b’iyi kipe yo mu Nzove, bamaze igihe bataka inzara kubera ibirarane by’imishahara baberewemo n’ubuyobozi bw’ikipe ya bo. Byageze aho bamwe bafata icyemezo cyo kutajyana n’ikipe muri Kenya aho izaba igiye mu irushanwa Nyafurika rya CECAFA ritanga ikipe ijya muri CAF Women’s Champions League.

Bitewe n’ibibazo uruhuri byakomeje kuvugwa muri iyi kipe y’abagore, ku wa Kane, tariki ya 28 Kanama 2025, abakinnyi bakoranye inama n’ubuyobozi bwa bo, hagamijwe gushaka umuti.

Mu byo bijejwe, babwiwe ko mbere yo gufata urugendo, buri mukinnyi azahabwa amadolari 100 ndetse bagahembwa ½ cy’umushahara w’ukwezi kwa Nyakanga 2025 ariko bazagaruka bakazahita bahembwa umushahara w’ukwezi kwa Kanama.

Indi nkuru nziza aba bakobwa bumvise mu matwi ya bo, ni uko SKOL yayigeneye 8000,000 Frw mu gihe Ferwafa yo yayigeneye 10,000,000 Frw yo kubafasha muri uru rugendo bagiye kwerekezamo.

Biteganyijwe ko Rayon Sports WFC izafata urugendo rwerekeza muri Kenya ku cyumweru, tariki ya 31 Kanama 2025 mu gihe umukino wa mbere izawukina tariki ya 4 Nzeri. Iri mu itsinda rya Kabiri na CBE yo muri Éthiopie inabitse iki gikombe na Top Girls Academy y’i Burundi.

News image