
Rayon Sports y’Abagore yatangiye neza irushanwa rya CECAFA rizatanga amakipe azitabira CAF Champions League, itsinda Commercial Bank of Ethiopia ibitego 2-1.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nzeri 2025, ni bwo muri Kenya hatangiye kubera imikino ihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byo mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA).
Rayon Sports iri mu itsinda rya kabiri na CBE FC yo muri Ethiopia na Top Girls Academy FC yo mu Burundi, yatangiye neza iyi mikino nubwo yatangiye iyi mikino ihereye ku ikipe yegukanye irushanwa riheruka.
Gikundiro Scholastique wa Rayon Sports y’Abagore yafunguye amazamu ku munota wa kane w’umukino, afasha bagenzi be gutangirana icyizere cyo kuza kubona amanota atatu.
Ku munota wa 54, Gikundiro yongeye gutanga undi mupira awuhereza Umunya-Gabon Eyanga Carolie Odette uri mu bakinnyi bashya b’iyi kipe, atsinda igitego cya kabiri, mbere y’uko Rediet Matios yishyuramo kimwe ku munota wa 71.
Rayon Sports WFC irasabwa gutsinda umukino ukurikiraho uzayihuza na Top Girls Academy y’i Burundi, ihite ibona itike yo kuzakina ½ cy’iri rushanwa aho ikipe izaritwara izajya mu mikino ya nyuma ya CAF Womens Champions League.