Umutesi Uwase Magnifique uheruka gusinyira Simba Queens yo muri Tanzania, avuga ko ikipe ya APR ya Athletisme yafashe Passport ye yanga ko agenda yanga no kuvuga icyo yifuza.

Magnifique yari asanzwe akinira ikipe ya Indangahangarwa WFC akanakinira Ikipe ngororamubiri ya APR aho afite amasezerano azarangira umwaka utaha.

Mu minsi ishize nibwo yasinyiye Simba Queens yo muri Tanzania, hari nyuma yo kumvikana na Indahangarwa WFC yari asanzwe akinira.

Magnifique yabwiye ISIMBI ko nyuma yo gusinya APR AC yanze ko agenda, isaba ko Simba iza bakavugana mu gihe na yo itabikozwa kuko yumva nta biganiro bagirana kandi atari ikipe y’umupira w’amaguru.

Ati "ni byo APR AC yanze ko ngenda. Passport (urupapuro rw’inzira) yanjye barayifashe. Ntabwo ivuga icyo bifuza uretse kuvuga ngo Simba Queens yaza bakavugana ariko na yo ivuga ko bitakunda kuko atari ikipe y’umupira w’amaguru."

"APR yaravuze ngo bazaze baganire, Simba yarababwiye ko twaguze umukinnyi tukumvikana n’ikipe ye mu buryo bwemewe bw’amategeko na transfer ikaba yarabaye ubwo twuvugana n’ikipe itari iy’umupira w’amaguru gute?"

Yavuze ko hari umuntu wo muri Simba wari wamubwiye ko aza kuvugana no muri APR (ejo hashize) ariko nta kintu yigeze amubwira akaba akeka ko ntacyo bagezeho.

Yakomeje avuga ko atumvaga ko APR yamuzitira kuko n’ubundi na yo hari ibyo itubahirije amasezerano bagiranye.

Ati "APR numvaga itambuza kuko hari ibyo twumvikanye itankoreye harimo kunshakira amarushanwa, kuva naza nta rushanwa na rimwe ndakina."

"Narababwiye bandeke n’ubundi ni haba irushanwa nzaza ndikine kuko n’ubundi ntiryarenga rimwe mu mwaka ariko baranze."

Gusa avuga ko umushahara w’ibihumbi 100 Frw wo awubona, n’ishuri yiga nk’uko babyumvikanye.

Ati "njye icyo nifuza ni uko APR yandeka nkajya gushakisha, bakavuga amafaranga bifuza njye nkishyura uwo mwaka nari nsigajemo."

Umutesi Uwase Magnifique yasinyiye Simba Queens amasezerano y’imyaka 2 ku bihumbi 5 by’amadorali nka ’recruitment’ n’umushahara w’1500 cy’amadorali buri kwezi, ni ukuvuga arenga miliyoni 2 Frw.

News image