Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abagore batarengeje imyaka 20, Yari yakiriye Super Falcons ya Nigeria y’abagore batarengeje imyaka 20 kuri Pelé Stadium I Nyamirambo.
Wari umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya batarengeje imyaka 20 kizabera muri Poland, Uwo mukino waje kurangira Nigeria itsinze igitego 1 ku busa U Rwanda.
Umukino wo kwishyura uzabera muri Nigeria tariki ya 27 Nzeri 2025 kuri Stade ya Lekan stadium.




