Ikipe y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 20 yahawe ibihumbi 10$ [arenga miliyoni 14,4 Frw] nk’ishimwe ryihariye yagenewe n’intara ya Oyo yakiniyemo na Nigeria.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, ni bwo Ikipe y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 20 yanyagiwe n’iya Nigeria ibitego 4-0, isezererwa mu ijonjora ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi, ku giteranyo cy’ibitego 5-0.

Nubwo u Rwanda rwatsinzwe, imyitwarire rwagaragaje ubwo rwari muri iki gihugu, yatumye Ubuyobozi bw’Intara ya Oyo muri Nigeria irimo umujyi wa Ibadan ari na wo bakiniyemo burugenera igihembo.

Ni igihembo cy’ishimwe kingana n’ibihumbi 10$ bahawe na Guverineri wa Oyo, Oluseyi Abiodun Makinde, intumwa ye ikaba yabwiye abakinnyi ko ari ku mpamvu z’uko bitwaye.

Ati “Twishimiye kubakira hano kandi twizeye ko mwakiriwe neza. Guverineri yabemereye igihembo cy’ishimwe kuri uyu munsi. Icyo ni ibihumbi 10$.”

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 20, Cassa Mbungo André, yavuze ku nubwo batsinzwe uyu mukino banarushwa, byamusigiye amasomo menshi azamufasha kubaka ikipe y’igihe kirekire.

News image