Umukinnyi Ufitinema Colotilde wahoze wari wararwaye Kanseri yo mu maraso akaza kuvuzwa ku bufatanye bwa minisiteri ya siporo na FERWAFA yongeye kureba kubera kubura imiti yari yarandikiwe.

Tariki ya 18 Mata 2025 nibwo ufitinema Colotilde wakiniye amakipe atandukanye arimo Mutunda WFC, Bugesera WFC ndetse n’Ikipe y’Igihugu (She-Amavubi) yasesekaye ku Kibuga cy’Indege I Kanombe avuye mu Gihugu cy’Ubuhinde kwivuza indwara ya Kanseri yo mu maraso yari arwaye.
Hari nyuma y’Amezi 6 yari amaze mu buhinde aho yagiye kwivuza ku nkunga y’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Minisiteri ya Sports ndetse na Minisiteri y’ubuzima.
Ubwo yavaga mugihugu cy’Ubuhinde yahawe urutonde rw’imiti azagura nageramu Rwanda kugira ngo ikomeze imufashe, gusa ntago iyo miti yigeze ayigura bitewe n’uko irenze ubushobozi bwe ndetse n’ubw’umuryango we.
Yaje kwifashisha FERWAFA ngo yongere imufashe kubona iyo miti ihagaze Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana inani y’amafaranga y’u Rwanda, icyo gihe yasubijwe ko yamaze gukurwa ku rutonde rwabafashwa, byasaba ko yakongera gusaba ubufasha, kugira ngo abe yareba ko yakongera gufashwa.
Mu gihe yatangiraga uburyo bwo gusaba ubufasha, yahise yongera araremba, ubu akaba arwariye mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Kigali (CHUK) aho ari gukurikiranwa n’Abaganga bamubwiye ko hakenewe amafaranga twavuze haruguru kugira ngo akire.
