Umutesi Uwase Magnifique ukinira Indahangarwa WFC yamaze kumvikana na Simba Queens yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe yo muri Tanzania yaguze igice cy’umwaka yari asigaranye mu Indahangarwa, yashimiye uyu mukinnyi bari bamaranye umwaka n’igice.

Simba Queens ni ikipe ikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko iheruka kwegukana CECAFA ndetse imaze kwegukana Igikombe cya Shampiyona inshuro enye.

News image